Umuziki
ISHIMWE.COM Yashyizweho kugirango duteze imbere umuziki wo guhimbaza Imana kuri internet. Muri urwo rwego twafunguye Radio ishimwe yaje kwitwa Praisevoice Kugirango tugere no kubandi batavuga ikinyarwanda cyangwa se indimi z’Africa yo hagati. Radio ishimwe ikora mu buryo bukurikira:
- Ivuga amasaha 24/24 iminsi 7/7 365/mwaka.
- Itangaza gusa indirimbo zo guhimbaza Imana cyane cyane mu kinyarwanda, ikirundi, igiswayile, icyongereza n’igifaransa. Hari izindi ndimi nazo zikoreshwa nk’ikizulu, ilungala, ikiganda, igicewa, ikixosa, n’izindi.
- Radio ishimwe ntibogamiye ku idini runaka cyangwa se agatsiko runaka. Icyo tureba ni uguhimbaza Imana mu ndirimbo gusa!
Mu bindi bijyanye n’umuziki, kuri praisevoice.com hari indirimbo nyinshi zinyuranye ushobora kumva igihe ushakiye (On demand). Niba usha kumva indirimbo z’abahanzi barenga 40 zinyuranye KANDA HANO. Ubaye ufite ibibazo bijyanye n’umuziki tubaze cg se usome ibisubizo.
Ku bahanzi bashaka kutwoherereza indirimbo zabo nabo dufite umwanya wabigenewe.


