Radiyo PraiseVoice yahinduye aho ikorera
Nongeye kubasubuza mwese mukunda urubuga rwa ishimwe na PraiseVoice. Mu minsi ishize kubera impamvu zinyuranye zo gushaka gukorera ibintu byose hamwe, byabaye ngombwa ko Kuri PraiseVoice.com ibintu byinshi bihindurwa. Muri urwo rwego rero, iduka rya ishimwe risanzwe zikora guhera muri 2005 ubu ryarimuwe, rikorera hano. Ikindi cyahindutse mu buryobugaragara ni uko na Radio PraiseVoice isanzwe ibagezaho indirimbo zinyuranye zo guhimbaza Imana cyane cyane izo muri Afrika yo hagati nayo yimuwe umurongo yari isanzwe ikoreraho. Ubu abayishaka mwayibonera aha. Read more
Ibibazo byari bigiye byakemuka!
Ndabasuhuje mwese mukunda site ishimwe.com namwe cyane cyane mukoresha uru rubuga rwo kuganiriraho n o kunguruana ibitekerezo. Mu myaka hafi ine site ishimwe.com igiye kumara ibagezaho umuzki wo guhimbaza Imana, ni byiza ko tugira n’igihe cyo gukemura bimwe mu bibazo twaguiye duhura nabyo cyane cyane ibyo twagiye tubazwa na bamwe mu badusura!
Muri urwo rwego rero, ni byiza kubamenyesha ko nkuko twatangiye tubikora kuri Praisevoice.com ubu noneho no kuri site ishimwe.com hariho umwanya w’ibibazo n’ibisubizo bya bimwe mu bibazo dukunze kubazwa n’abantu. Ibi byose ni ukuguirango abadusura barusheho gusobanukirwa n’imikorere yacu kandi duteze umurimo w’Imana imbere dukora mu buryo busobanutse.
Niba rero hari ikibazo wigeze ugira ku mikorere yacu, cyangwa se ukaba ushaka kukibaza, KANDA HANO maze nawe usobanukirwe imikorere ya ishimwe.com na Praisevoice.com
Uru rubuga rushya kandi rwashyiriweho abavuga ikinyarwanda/Ikirundi. Mu giha waba ushaka ibisobanuro mu cyongereza, dusura kuri FAQ’s ya PRAISEVOICE ONLINE.
Mukomeze munogerwe na gahunda zacu!



