Pasika nziza mwese
Ibyiringiro by’abasenga (Gikristu) ni uko Kristo yazutse! Byarashobokaga ko ahera mu gituro ndetse urupfu ruklamwivugana nkuko byagendekeye abandi bamubanjirije. Ariko yazutse mu bapfuye ndetse natwe aduha ibyiringiro byo kunesha urupfu na satani.
“Izuba ryo ryahise rihunga haba ubwirakabiri kuko uwari umucyo w’ubugingo yari amaze gutanga. Yagiye ikuzimu kwa satani amwambura imfunguzo, abohora abera be bose mu butware bw’urupfu”
Mwese abazirikana kuzuka k’Umwami Yesu tubifurije Pasika nziza ariko atari ibyo kuri pasika gusa ahubwo imbaraga zo kuzuka kwe zikomeze zishorere imizi muri mwe n’abanyu!


