Radiyo PraiseVoice yahinduye aho ikorera

September 18, 2008 by Janvier  
Filed under Amakuru, Umuziki

Nongeye kubasubuza mwese mukunda urubuga rwa ishimwe na PraiseVoice. Mu minsi ishize kubera impamvu zinyuranye zo gushaka gukorera ibintu byose hamwe, byabaye ngombwa ko Kuri PraiseVoice.com  ibintu byinshi bihindurwa. Muri urwo rwego rero, iduka rya ishimwe risanzwe zikora guhera muri 2005 ubu ryarimuwe, rikorera  hano. Ikindi cyahindutse mu buryobugaragara ni uko na Radio PraiseVoice isanzwe ibagezaho indirimbo zinyuranye zo guhimbaza Imana cyane cyane izo muri Afrika  yo hagati nayo yimuwe umurongo yari isanzwe ikoreraho. Ubu abayishaka mwayibonera aha. Read more

Izo mwihitiyemo

March 18, 2008 by Janvier  
Filed under Amakuru

praise-listen.jpgKuri ishimwe na Praisevoice tunezezwa no kubagezaho ibyiza gusa! Uko igihe gishira niko turushaho gushakisha uburyo bwiza bwo kubagezaho indirimbo zo guhimbaza Imana cyane cyane izo mwihitiyemo. Muri urwo rwego, mushobora guhitamo indirimbo mwohereza, Nishimiye kubamenyesha inkuru nziza y`uko twashyizeho uburyo bushya bwo kumva indirimbo mwihitiyemo kuri praisevoice na hano kuri ishimwe.com . 

Benshi mu bakunda sites zacu bakomeje kutubaza niba nta buryo bwo kumva indirimbo umuntu yihitiyemo buriho, ariko kubera impamvu zinyuranye byakomeje kugenda biba ikibazo. Uko iminsi ishize rero niko umuti uboneka ari nayo mpamvu tunejejwe no kubamenyesha ko noneho mushobora kumva indirimbo mwihitiyemo mu buryo bugezweho. Tangirira hano. . . .

Ibibazo byari bigiye byakemuka!

January 16, 2008 by Janvier  
Filed under Amakuru

Ibibazo n’ibisubizoNdabasuhuje mwese mukunda site ishimwe.com  namwe cyane cyane mukoresha uru rubuga rwo kuganiriraho n o kunguruana ibitekerezo. Mu myaka hafi ine site ishimwe.com  igiye kumara ibagezaho umuzki wo guhimbaza Imana,  ni byiza ko tugira n’igihe cyo gukemura bimwe mu bibazo twaguiye  duhura nabyo cyane cyane ibyo twagiye tubazwa na bamwe mu badusura!

 Muri urwo rwego rero, ni byiza kubamenyesha ko nkuko twatangiye tubikora kuri Praisevoice.com   ubu noneho no kuri site ishimwe.com hariho umwanya w’ibibazo n’ibisubizo bya bimwe mu bibazo dukunze kubazwa n’abantu. Ibi byose ni ukuguirango abadusura barusheho gusobanukirwa n’imikorere yacu kandi duteze umurimo w’Imana imbere dukora mu buryo busobanutse.

Niba rero hari ikibazo wigeze ugira ku mikorere yacu, cyangwa se ukaba ushaka kukibaza, KANDA HANO maze nawe usobanukirwe imikorere ya ishimwe.com na Praisevoice.com

Uru rubuga rushya kandi rwashyiriweho abavuga ikinyarwanda/Ikirundi. Mu giha waba ushaka ibisobanuro mu cyongereza, dusura kuri FAQ’s ya PRAISEVOICE ONLINE.

Mukomeze munogerwe na gahunda zacu!