Radiyo PraiseVoice yahinduye aho ikorera

Byanditswe na Janvier   Tariki September 18, 2008
mu cyiciro Amakuru, Umuziki

Nongeye kubasubuza mwese mukunda urubuga rwa ishimwe na PraiseVoice. Mu minsi ishize kubera impamvu zinyuranye zo gushaka gukorera ibintu byose hamwe, byabaye ngombwa ko Kuri PraiseVoice.com  ibintu byinshi bihindurwa. Muri urwo rwego rero, iduka rya ishimwe risanzwe zikora guhera muri 2005 ubu ryarimuwe, rikorera  hano. Ikindi cyahindutse mu buryobugaragara ni uko na Radio PraiseVoice isanzwe ibagezaho indirimbo zinyuranye zo guhimbaza Imana cyane cyane izo muri Afrika  yo hagati nayo yimuwe umurongo yari isanzwe ikoreraho. Ubu abayishaka mwayibonera aha. Read more

Ngaho umwaka uratashye. . ..

Byanditswe na Janvier   Tariki November 23, 2007
mu cyiciro Guhimbaza

Iyo umwaka utashye, ni igihe cyiza cyo kureba inyuma no gushimira Imana indi minsi irenga 300 iba yongereye ku bugingo bwacu. Nta gihe cyiza cyo guhimbaza Imana rero nko mu mpera z’umwaka.

Yarabyinnye ata imyambaro!

Byanditswe na Janvier   Tariki June 20, 2007
mu cyiciro Guhimbaza, Umuziki

kubyina_hum.gifUbwa mbere mbyumva navugije induru nti aya ni amahano noneho  ubwo muri bibiliya babyina bagata imyambaro! Uwo  ni Dawidi nta wundi mvuga. Wa mugabo wabyinaga agahimbaza Imana yivuye inyuma, ndetse akaba yaragize uruhare runini mu kwandika kimwe mu bitabo by`umuziki byabayeho!

Kenshi twumva indirimbo twita iz`Imana (nkizo tujya tunyuzaho hano kuri ishimwe) ariko  ukibaza uti ese guhimbaza Imana ni iki? Ni iki cyaba  cyaratumye  Dawidi agera aho ata imyenda ye ?

 Tubiganireho!

Umuziki urakenewe

Byanditswe na Janvier   Tariki May 16, 2007
mu cyiciro Amakuru, Umuziki

Uno ni umwanya wo kumenyesha abahanzi bose bifuza kwamamaza indirimbo zaho kuri ishimwe no kugurisha� mu iduka ryacu. Uyu ni umwanya w’ibibazo byanyu bahanzi ndetse n’uwo kungurana ibitekerezo binyuranye.