Ni bishya!
Byanditswe na Janvier Tariki January 14, 2008
mu cyiciro Amakuru, Umurimo w'Imana
Nshuti bavandimwe namwe mwese mukunda site ishimwe.com na praisevoice.com tubifurije Noheli nziza n’umwaka mushya muhire w’2008. Muzawugiremo imigisha myinshi kandi Imana izahire amaza n’amajya yanyu!
Hari byinshi twabateguriye muri 2008 birimo indirimbo nyinshi zinyuranye zitari zarumviswe na rimwe, Amalbums agera kuri 15 ateganijwe gusohoka muri studio muri uyu mwaka ugiye gutangira wa 2008. Harimo nka CD y’umusore witwa Havugimana Fernand na mukuru we Byiringiro Remy, amachorales nka Betaniya y’i Cyangugu, Hoziyana benshi cyane mwari mumaze imyaka myinshi mudusaba, Carol Owen aririmbana muri CD “Yesu Umwami w’Uburundi”, n’izindi nyinshi zishobora kuzaboneka uko iminsi ishira.
Hamwe n’ibyo kandi tunejejwe no kubamenyesha ko n’iduka ryacu riri gusubirwamo ku buryo ku itariki ya 5 mutarama rizaba rifite ishusho nshya kandi riri mu buryo kurushaho!
Tubaye rero tubashimiye ko mwahisemo kujya musura ishimwe.com na praisevoice.com
Imana ibane namwe.
Dusengerane
Byanditswe na Janvier Tariki October 29, 2007
mu cyiciro Amakuru, Ivugabutumwa, Umurimo w'Imana
Gusenga ni imwe mu ntwaro abana b’Imana bahawe mu guhangana n’ibihome bikomeye bya satani. Si ku bw’ubusa Yesu yafataga umwanya wo gusenga mu butayu yiherereye kuko nibwo buryo bwonyine dushobora kwambika imbaraga zo kunesha isi umubiri na satani. Muri Matayo 26:41Â haragira hati “Mube maso, musenge, kugirango mutajya mu moshya. Umutima niwo ukunze ariko umubiri ufite intege nke.”
Aka ni akanya kawe ngo utange ibyifuzo byawe abandi bagusengere. Ni byiza ko usobanuro neza ibyo ushaka ko bagusengeraho!
Dutarame twiga igitabo cy’ibyahishuwe
Byanditswe na Janvier Tariki October 3, 2007
mu cyiciro Ivugabutumwa, Umurimo w'Imana
Igitabo cy’ibyahishuriwe Yohani i Patmos ni kimwe mu bitabo bikubiyemo ubwiru bwinshi bw’ibizaba mu minsi ya nyuma. Miburo, umwe mu banyarubuga yifuje ko twakora Topic yo kugihaniraho. Ngaho rero nababwira iki banyarubuga, uyu mwanya ni uwanyu.
Imana ibafashe.
Nitwe twenyine dini ry`Ukuri
Byanditswe na Janvier Tariki September 29, 2007
mu cyiciro Amakuru, Isi ya none, Ivugabutumwa, Umurimo w'Imana
[poll=1]Nta munsi w`ubusa wumva abantu bemeza ko bazi ukuri ku bintu binyuranye cyane cyane ku bijyanye n`ijambo ry`Imana.
Umwe agira ati  ukuri ni uku, undi nawe akavuga atyo, ariko wareba ugasanga uku “kuri” ntiguhura. Ukibaza noneho ari nde ufite ibizima kurusha abandi.
Ubwo Yesu yavaga mu isi, yasize intumwa ze gusa. Mu minsi yacu, ikintu kintangaza, ni ukubona ukuntu abantu benshi bihutira kwamamaza amadini yabo aho kwamamaza inkuru nziza ziruhura imitima, zikiza ubugingo, zunga abarwana, . . . . .Buri wese ati nitwe dufite ukuri nyako.
Ese aho byaba bivahe? Idini ryawe se bite?
Amacakubiri mu murimo w’Imana
Byanditswe na Janvier Tariki July 31, 2007
mu cyiciro Ivugabutumwa, Umurimo w'Imana, Urubyiruko
Banyarubuga mwese mukunda Imana, ino nyandiko nyanditse kubera ko hari ibintu bisigaye bintera kwibaza aho tugana. Aha ndavuga itorero ry’Imana. Nawe se, mu itorero niho hasigaye habarizwa byinshi mu byo bible ibuza. Gusambana, kubeshya, kwiba, kwishyira hejuru, amagambo, ikirushijeho rero noneho ni UKWICAMO IBICE. Amatorero amwe asigaye hanze aha asigaye arangwamo ubwumvikana bucye cyane kubera abantu bagenda barushaho kumva ijambo ry’Imana mu buryo bishakiye ndetse ahenshi bakarikandagira baribona. Ndagirango tuvugane kuri icyi cyorezo cy’amacakubiri. Ese turagana he?
Wagura amafranga angahe uruhinja?
Byanditswe na Janvier Tariki June 10, 2007
mu cyiciro Ivugabutumwa, Umurimo w'Imana
Bantu mwese mukunze gusura site ya ishimwe no kwandika ku nyandiko zinyuranye, ndabasuhuje mbashima kandi mbifuriza amahoro y`Imana. Nkuko mwese mubizi ino si yacu yuzuye agahinda umubabaro n`ibindi bibaza byinshi.
Mu minsi ishize rero nagize igihe cyo kwihugiraho (kwikunda no kumva ko byose bigomba kugenda uko mbishaka) noneho, niherereye numva ijwi rimbaza ngo Umwana w`uruhinja wamugura anagahe ?? Nibajije icyo bivuga ariko mbura igisubizo hafi. Nyuma y`iminsi mike mbiganira n`inshuti yanjye noneho ntangira gushaka icyo nasubiza ku yo nakwishyura uruhinja. Ni 100$ se, ni 1000$, 1000000$ . . . . . . . .? Naho wakomeza wongeraho, ntushobora kugura umwana umwe w`uruhinja naho wateranya ubutunzi bw`ababayeho bose, n`abazabaho! Ibaze rero noneho umuntu mukuru.
Kenshi ntidusobanukirwa ko turi ab`igiciro kinshi imbere y`Imana, ariko turibo cyane ndetse! Aho ntitwaba twibagirwa ko turi ab`igiciro cyinshi noneho tukitotombera Imana mu bibazo . . . tubiganireho!



