Dusengerane

Byanditswe na Janvier   Tariki October 29, 2007
mu cyiciro Amakuru, Ivugabutumwa, Umurimo w'Imana

DusengeraneGusenga ni imwe mu ntwaro abana b’Imana bahawe mu guhangana n’ibihome bikomeye bya satani. Si ku bw’ubusa Yesu yafataga umwanya wo gusenga mu butayu yiherereye kuko nibwo buryo bwonyine dushobora kwambika imbaraga zo kunesha isi umubiri na satani. Muri Matayo 26:41  haragira hati “Mube maso, musenge, kugirango mutajya mu moshya. Umutima niwo ukunze ariko umubiri ufite intege nke.”

Aka ni akanya kawe ngo utange ibyifuzo byawe abandi bagusengere. Ni byiza ko usobanuro neza ibyo ushaka ko bagusengeraho!

Dutarame twiga igitabo cy’ibyahishuwe

Byanditswe na Janvier   Tariki October 3, 2007
mu cyiciro Ivugabutumwa, Umurimo w'Imana

revelation2.jpgIgitabo cy’ibyahishuriwe Yohani i Patmos ni kimwe mu bitabo bikubiyemo ubwiru bwinshi bw’ibizaba mu minsi ya nyuma. Miburo, umwe mu banyarubuga yifuje ko twakora Topic yo kugihaniraho. Ngaho rero nababwira iki banyarubuga, uyu mwanya ni uwanyu.

Imana ibafashe.

Nitwe twenyine dini ry`Ukuri

Byanditswe na Janvier   Tariki September 29, 2007
mu cyiciro Amakuru, Isi ya none, Ivugabutumwa, Umurimo w'Imana

[poll=1]Nta munsi w`ubusa wumva abantu bemeza ko bazi ukuri ku bintu binyuranye cyane cyane ku bijyanye n`ijambo ry`Imana. jesus-cross.jpgUmwe agira ati  ukuri ni uku, undi nawe akavuga atyo, ariko wareba ugasanga uku “kuri” ntiguhura. Ukibaza noneho ari nde ufite ibizima kurusha abandi.

Ubwo Yesu yavaga mu isi, yasize intumwa ze gusa. Mu minsi yacu, ikintu kintangaza, ni ukubona ukuntu abantu benshi bihutira kwamamaza amadini yabo aho kwamamaza inkuru nziza ziruhura imitima, zikiza ubugingo, zunga abarwana, . . . . .Buri wese ati nitwe dufite ukuri nyako.

Ese aho byaba bivahe? Idini ryawe se bite?

Amacakubiri mu murimo w’Imana

Byanditswe na Janvier   Tariki July 31, 2007
mu cyiciro Ivugabutumwa, Umurimo w'Imana, Urubyiruko

eucharist.gif

Amacakubiri mu murimo w`Imana aterwa n`iki?
View Results

Banyarubuga mwese mukunda Imana, ino nyandiko nyanditse kubera ko hari ibintu bisigaye bintera kwibaza aho tugana. Aha ndavuga itorero ry’Imana. Nawe se, mu itorero niho hasigaye habarizwa byinshi mu byo bible ibuza. Gusambana, kubeshya, kwiba, kwishyira hejuru, amagambo,  ikirushijeho rero noneho ni UKWICAMO IBICE. Amatorero amwe asigaye hanze aha asigaye arangwamo ubwumvikana bucye cyane kubera abantu bagenda barushaho kumva ijambo ry’Imana mu buryo bishakiye ndetse ahenshi bakarikandagira baribona. Ndagirango tuvugane kuri icyi cyorezo cy’amacakubiri. Ese turagana he?

Ibibazo mu bibazo ku bibazo

Byanditswe na Janvier   Tariki June 19, 2007
mu cyiciro Amakuru, Ivugabutumwa, Ntibisanzwe

wakwishyura iki?Ndabasuhuje kandi banyrubuga.
Maze iminsi ntekereza ku ijambo ibibazo. Buri munsi iyo ubyutse ukareba amakuru asigaye kuri TV cg radio na internet usanga ikivugwa ahanini ni ibibazo. Ibibazo mu miryango, ibibazo mu butunzi, ibibazo mu mashuri, ibibazo hagati y`ibihugu, . . . . Mu� buzima bwa buri munsi nabwo, ni ibibazo mu bavandimwe, umwana n`umubyeyi, ibibazo mu nshuti, . . . Noneho rero, mu matorero naho ni ibibazo. Ibi byose� bituma nibaza igitera ibi bibazo byose. Iyo witegereje usanga ibibazo byose bidaterwa n`inkoko cyangwa se inka cyangwa se indi nyamaswa runaka. Biterwa n`abantu. Nonese mvuze ko abantu aritwe bibazo, naba mbeshye? Kuko buri wese agerageje kutaba ikibazo ku bandi, m usi ibibazo byagabanuka.

Banyarubuga, ibi mubitekerezaho iki?

Wagura amafranga angahe uruhinja?

Byanditswe na Janvier   Tariki June 10, 2007
mu cyiciro Ivugabutumwa, Umurimo w'Imana

angahe.jpgBantu mwese mukunze gusura site  ya ishimwe no kwandika ku nyandiko zinyuranye, ndabasuhuje mbashima kandi  mbifuriza amahoro y`Imana. Nkuko mwese mubizi ino si yacu yuzuye agahinda umubabaro n`ibindi bibaza byinshi.

Mu minsi ishize  rero nagize igihe  cyo  kwihugiraho (kwikunda no kumva ko byose  bigomba kugenda uko mbishaka) noneho, niherereye  numva  ijwi rimbaza ngo  Umwana w`uruhinja  wamugura anagahe ?? Nibajije icyo bivuga ariko mbura igisubizo hafi. Nyuma y`iminsi mike  mbiganira n`inshuti yanjye  noneho ntangira gushaka  icyo nasubiza  ku  yo  nakwishyura uruhinja. Ni 100$ se, ni 1000$, 1000000$ . . . . . . . .? Naho wakomeza  wongeraho,  ntushobora  kugura umwana umwe  w`uruhinja naho wateranya ubutunzi bw`ababayeho bose, n`abazabaho! Ibaze rero noneho umuntu mukuru.

Kenshi ntidusobanukirwa ko turi ab`igiciro kinshi imbere y`Imana, ariko turibo cyane ndetse! Aho ntitwaba twibagirwa ko turi ab`igiciro cyinshi noneho  tukitotombera Imana mu bibazo . . . tubiganireho!

Ivugabutumwa kuri internet

Byanditswe na Janvier   Tariki May 16, 2007
mu cyiciro Ivugabutumwa

Itumanaho rigezweho rya internet ni uburyo bwiza bwo guhererekanya amakuru no kungurana ibitekerezo. Site ya ishimwe, ni site yashyizweho mu rwego rwo guhimbaza Imana no kwamamaza ibyiza yakoze. Uyu ni umwanya wawe wo gutanga umusanzu mu ivugabutumwa dukoresheje internet.