Umwaka uragana ku ndunduro

Byanditswe na Janvier   Tariki December 18, 2008
mu cyiciro Amakuru

Uko tugenda twegereza indunduro ya 2008 kandi twegera intangiriro ya 2009, ni byiza gusubiza amaso inyuma tukibuka ko atari ku bwacu nk’uko umuririmbyi  yagize ati “Ntacyo twatanze, ngo dukunde turame”.

Mu by’ukuri, ni byiza ko twibuka ko nkuko umwaka utangira bawiteze cyane rimwe na rimwe ukarangira bawuvuma, niko n’ubuzima bwacu  bumeze ku isi. Buri mwana uvutse azana gususuka n’akanyamunyeza cyane cyane iyo aje mu mu ryango umwishimiye. Ariko bitewe n’uko abayeho ubuzima bwe, hari igiheava mu isi bamuvuma bamuciraho imigani bamwinuba. Mu bihe byo kuruhuka bya Noheli n’ubunani (umwaka  mushya) ni igihe cyo gutekereza maze tukibaza… Aho twakoze neza tugakomerezaho, aho twateshutse naho tukagerageza kuhasana kugirango umwaka ukurikiyeho ibyagenze nabi bizakosorwe.

Muri urwo rwego rero, hano kuri ishimwe.com nabateguriye amakarita atandukanye ya Noheli 2008 n’umwaka mushya muhire wa 2009. Buri karita iba ishobora  koherezanwa n’indirimbo. Ushobora kohereza amakarita agera kuri atanu icyarimwe ku bantu banyuranye. Ibi byose ni mu rwego rwo gufashanya mu kurangiza umwaka neza, duhugurana, ducyahana kandi twuzuzanya kugirango uzatangira  uzadusange turi migambi  mishya!

Dore rero icyiciro cy’amakarita ya Noheli: http://www.ishimwe.com/intashyo/select_subcateg.php?e_card_subcateg_id=103

Amakarita ya Noheli applets: http://www.ishimwe.com/intashyo/select_applet.php?e_card_subcateg_id=103

Intashyo rusange: http://www.ishimwe.com/intashyo/

Amateka ya noheli waba uyaziho iki?

Byanditswe na Janvier   Tariki December 9, 2008
mu cyiciro Amakuru, Wari uziko

Nkuko mubizi, benshi ku isi bari kwitegura Noheli cyane cyane abizera Gikristo. Mu bisanzwe Noheli ni umunsi w’ibyishimo n’umunezero, kuko niho abakristu bibuka ivuka rya Yesu. Ibi ntibivuga ko Yesu yavutse ku itariki 25, niyo mpamvu mbere y’uko nkomeza mbaza nti “ese amateka ya Noheli hari icyo waba uyaziho”? Muri iyo nyandiko ndavuga ku mateka nashoboye kubona hirya no hino ajyanye na Noheli, ntitaye ku myizerere. Mu yandi magambo, impamvu y’iyi nyandiko ni ugusangira amateka azwi  tutitaye ku myizerere n’ibijyana nayo.

Noheli iva ku ijambo noël ry’igifaransa, ikaba kandi ari nayo Christmas mu cyongereza cyangwa se Christmas Day. Ivuka rya Yesu niryo tangiriro rya kalendari ya Anno Domini tugenderaho umunsi wa none. Itangiriro ry’ubuzima bwa Yesu rero rifite agaciro cyane.  Umunsi wa noheli waba waremejwe kugirango uhurirane n’imboneko z’ukwezi kwa mbere kw’itumba ( winter solstice )  kuko abaromani bawizihizaga ku itariki ya 25 ukuboza buri mwaka. Nubwo bwose ari umunsi witabwaho cyane n’abakristo, bamwe mu batizera gikristo benshi bawizihiza nk’umunsi wo gusabana n’imiryango, no kuruhuka.

Ijambo Christmas ni ijambo ryunze riva kuri  “Christ’s mass” (misa ya Kristo). Iva kandi ku ijambo ry’icyongereza cyo hagati y’umwaka wa 900 n’uw’1600 Christemasse rikaba ryarakoreshejwe bwa mbere mu w’ 1038 nk’uko amateka abyerekana. “Cristes” riva ku kigiriki christos naho “mæsse” ni ikilatini missa. Uhereye hagati mu kinyejana cya 16 inyuguti X y’ikoromani yagiye ikoresheshwa nk’impinamagambo ya  Christ. Niyo mpamvu benshi biyandikira  Xmas aho kwandika Christmas.

Mu myaka myinshi ya mbere y’ikinyejana cya 16 benshi mu banditsi bizeraga ko Yesu koko yavutse kuri iyo tariki ya 25/12. Mu kinyejana cya cumi n’umunani nibwo hagiye haboneka abandi bagiye bagerageza gusobanura ibya Noheli ariyo Christmas. Urugero rworoshye ni Sir Isaac Newton yagerageje gusobanura ko iyo tariki yafashwe kugirango ihurirane n’imboneko y’ukwezi kubanziriza itumba (hiver), kandi mu gihe cya kera yizihizwaga ku itariki 25 Ukuboza.  Mu w’ 1743, Umudage Paul Ernst Jablonski yagerageje gusobanura ko Christmas yashyizwe kuri 25 Ukuboza kugirango uhurirane n’umunsi wa kiromani wo kwizihiza izuba wa  Dies Natalis Solis Invicti , ibi bigatuma we anavuga ko kubera iyo mpamvu Noheli wari umunsi wa gipagani. Amwe mu matorero ya Giprotestanti niko akibibona na bugingo ubu! . Mu w’ 1889, Louis Duchesne yavuze ko Noheli yaba yarabariranyijwe nk’amezi icyenda (mbere yo kuvuka) Uhereye kuri 25 z’ukwa gatatu - Werurwe-, ukaba ariwo munsi bizihizaho isamwa rya Yesu (Cyane cyane Kiliziya Gatolika). Kuri kalendari y’abaroma, 25 werurwe wari umunsi w’ukwezi kuzuye k’umuhindo (byumvikane ko ibihe bidahuye n’ibyo mu Rwanda/Burundi n’ubwo bijya gusa).

Nubwo bigoye gusobanura amateka yose, ikigaragara neza ni uko Noheli yizihijwe bwa mbere nk’umunsi w’ivuka rya Yesu kuri 25 Ukuboza umwaka wa 354! Ibi bisobanuye neza mu nyandiko yiswe Chronography of 354, ikaba ari imwe mu nyandiko zarokotse zandikiwe i Roma muri 354 nyuma ya Yesu.

Noheli ni umwe mu minsi yizihizwa cyane ku isi, ariko siko  byahoze. Nyuma y’imyivumbagatanyo y’abaprotestants mu myaka ya za 1500, amwe mu matorero ya giprotestanti yanze kujya yizihiza Noheli, akavuga ko ari ibisigarizwa by’ibyarangaga ubupapa. Uko imyaka yagiye ishira ariko cyane cyane uko bigaragara ubu, Noheli ni isigaye yizihizwa hafi n’abantu bose b’amadini anyuranye, cyane cyane ko no hanze y’urusengero ari umunsi wafashwe nk’ikiruhuko gikomeye cyane kurusha ibindi mu mwaka!

Gukorera Imana ni iki?

Byanditswe na Janvier   Tariki November 24, 2008
mu cyiciro Amakuru, Amatangazo

Hari hashize iminsi ntandika inyandiko nsha kuri site kubera nari ndi gusubiramo sites zombi  ishimwe.com na Praisevoice.com  Aho mbohokeye rero mfite ikibazo ngirango ndangire namwe ijambo rimaze iminsi rintera gutekereza cyane.

Iyo bavuze ngo “gukorera Imana” abantu twese dushobora kuba tutabyumva kimwe. Ibi mbitewe n’uko muri Bibiliya umugani w’umusamaritani mwiza utwereka ko gukora ibyo Imana ishaka ari ukwita kuri mugenzi wawe. Mugenzi wawe nawe akaba ari uko Bibiliya yabisobanuye. Ariko iyo ndebye hirya no hino mu matorero anyuranye (cg se amadini anyuranye) buri wese wumva avuga ngo “ndakorera Imana”. None se, gukorera Imana ni ukubwiriza, kuba mu rusengero, gusenga, . . . n’ibindi bijyanye na byo cywangwa ni ukwita ku babaye nk’uko umugani w’umuisamaritani ubyerekana? Cyangwa se ni byombi?

Gukorera Imana ni iki ?

Intashyo, ab’iwacu muraho, ….

Byanditswe na Janvier   Tariki October 1, 2008
mu cyiciro Amakuru, Ntibisanzwe

SUHUZA INSHUTI N'ABAVANDIMWEBibaho ko dukumbura abavandimwe n’inshuti tukifuza kuba twababwira ikiri ku mutima mu buryo bwihariye. Hano kuri ishimwe.com ndetse no kuri PraiseVoice twabashyiriyeho uburyo bwiza bwo gutura indirimbo abanyu (inshuti n’abavandimwe) mu ntashyo. Dore uko bigenda ngo uture umuntu indirimbo kuri ishimwe:

Read more

Radiyo PraiseVoice yahinduye aho ikorera

Byanditswe na Janvier   Tariki September 18, 2008
mu cyiciro Amakuru, Umuziki

Nongeye kubasubuza mwese mukunda urubuga rwa ishimwe na PraiseVoice. Mu minsi ishize kubera impamvu zinyuranye zo gushaka gukorera ibintu byose hamwe, byabaye ngombwa ko Kuri PraiseVoice.com  ibintu byinshi bihindurwa. Muri urwo rwego rero, iduka rya ishimwe risanzwe zikora guhera muri 2005 ubu ryarimuwe, rikorera  hano. Ikindi cyahindutse mu buryobugaragara ni uko na Radio PraiseVoice isanzwe ibagezaho indirimbo zinyuranye zo guhimbaza Imana cyane cyane izo muri Afrika  yo hagati nayo yimuwe umurongo yari isanzwe ikoreraho. Ubu abayishaka mwayibonera aha. Read more

Saba amakururu y’uru rubuga kuri email yawe

Byanditswe na Janvier   Tariki June 25, 2008
mu cyiciro Amakuru

E-mail ni uburyo bwiza kandi buboneye bwo gutumanaho. Muri urwo rwegohano kuri ishimwe.com twabashyiriyeho uburyo bwiza bwo kwakira ubutumwa bushya kuri email yanyu. Ibi bivuga ko  Read more

Tugezeho inkuru ishyushye!

Byanditswe na Janvier   Tariki May 17, 2008
mu cyiciro Amakuru

Inkuru nshyaAbanyarwanda baravuga ngo “umwana ni ukura”, kandi koko ni mu gihe.
Kuri ishimwe.COM rero hari byinshi bimaze iminsi bihinduka kandi rwose bishimishije. Mu rwego rwo koroherereza abakoresha urubuga rwacu, Read more

ABASHAKA VIDEOS

Byanditswe na Janvier   Tariki May 15, 2008
mu cyiciro Amakuru, Videos

Mu minsi ishize twatangiye gushyira videos ku ihuriro ryacu ariko hari abakibaza uburyo izo videos bazigeraho. Ubundi videos ziri mu gice cy’abiyandikishije. Kwiyandikisha biroroshye bisaba email na username n’urufunguzo. Ntibyagombye kurenza amasegonda 30 ! Numara kwiyandikisha (cg se niba usanzwe wariyandikishije) INJIRA NONEHO urebe AHANDITSE “VIDEOS“. Nta kindi!

Muryoherwe.

Pasika nziza mwese

Byanditswe na Janvier   Tariki March 23, 2008
mu cyiciro Amakuru

jesus-cross.jpgIbyiringiro by’abasenga (Gikristu) ni uko Kristo yazutse! Byarashobokaga ko ahera mu gituro ndetse urupfu ruklamwivugana nkuko byagendekeye abandi bamubanjirije. Ariko yazutse mu bapfuye ndetse natwe aduha ibyiringiro byo kunesha urupfu na satani.

“Izuba ryo ryahise rihunga haba ubwirakabiri kuko uwari umucyo w’ubugingo yari amaze gutanga. Yagiye ikuzimu kwa satani amwambura imfunguzo, abohora abera be bose mu butware bw’urupfu”

Mwese abazirikana kuzuka k’Umwami Yesu tubifurije Pasika nziza ariko atari ibyo kuri pasika gusa ahubwo imbaraga zo kuzuka kwe zikomeze zishorere imizi muri mwe n’abanyu!

Izo mwihitiyemo

Byanditswe na Janvier   Tariki March 18, 2008
mu cyiciro Amakuru

praise-listen.jpgKuri ishimwe na Praisevoice tunezezwa no kubagezaho ibyiza gusa! Uko igihe gishira niko turushaho gushakisha uburyo bwiza bwo kubagezaho indirimbo zo guhimbaza Imana cyane cyane izo mwihitiyemo. Muri urwo rwego, mushobora guhitamo indirimbo mwohereza, Nishimiye kubamenyesha inkuru nziza y`uko twashyizeho uburyo bushya bwo kumva indirimbo mwihitiyemo kuri praisevoice na hano kuri ishimwe.com . 

Benshi mu bakunda sites zacu bakomeje kutubaza niba nta buryo bwo kumva indirimbo umuntu yihitiyemo buriho, ariko kubera impamvu zinyuranye byakomeje kugenda biba ikibazo. Uko iminsi ishize rero niko umuti uboneka ari nayo mpamvu tunejejwe no kubamenyesha ko noneho mushobora kumva indirimbo mwihitiyemo mu buryo bugezweho. Tangirira hano. . . .

Paji ikurikira »