Turi bande?


ishimwe.GIFIshimwe ni iki, ni nde cyangwa ni bande?

Ishimwe Online ni site yatangiye mu mwaka w`2003 ariko iza kujya ku mugaragaro mu kwezi kwa kanbiri TARIKI 5  2004. Intego yacu yari iyo kwamamaza indirimbo zihimbaza Imana dukoresheje uburyo bugezweho bwa internet. Kuri internet icyo gihe urebye nta kintu kivuga ibijyanye n`ijambo ry`Imana mu kinyarwanda uretse indirimbo zimwe za chorale abasaruzi zumvikaniraga kuri site ya iwacu1.com

Nyuma yaho dutangiriye ibiganiro byacu, twakomeje kugenda twagura amarembo, dukoresheje Forum (Uruganiriro ) ariko biza kuba ngombwa kurufunga inshuro 3 zose kubera abanzi b’ibyiza bakomezaga kugenda bandikamo amagambo asebanya, adakwiye ndetse rimwe na rimwe ashira isoni cyane.

Inshingano twihaye rero ni ukwamamaza umuziki w`Imana (Gospel music) cyane cyane uhereye kuwo muri Africa yo hagati. Ni ukuvuga mu Rwanda, Burundi, Congo, Tanzania, Kenya n`ahandi hafi aho. Uko iminsi igenda ishira kandi uko turushaho kugenda twagura amarembo niko tugenda tubona byinshi byo gukora.

Izindi gahunda zacu zirimo nko kwamamaza ababyifuza ku buntu ndetse turateganya no gufasha abifuza gusohora indirimbo z`Imana muri studio!

Uru rubuga rufite amategeko arugenga kandi yemewe.

1) Uru rubuga si umwanya wo gutukana cyangwa guterana amagambo. Ni umwanya wo kungurana ibitekerezo no gufashanya mu rugendo. Ntabwo ari umwanya wo kuvugira amadini cyangwa se udutsiko tw’abantu runaka. Ntabwo ari umwanya kandi wo gushakisha abayoboke cyangwa se kugerageza guhindura abandi.

2)Uru rubuga rwashyizweho ku bavuga indimi z’ikinyarwanda n’ikirundi. Niyo mpamvu inyandiko zisabwa kuba zanditse mu kinyarwanda/Ikirundi cyumvikana neza. Ku bakoresha indimi zindi nk’igiswayile, igifransa, icyongereza cyangwa se izindi, turabasaba gusura izindi sites aho izo ndimi zikoreshwa. Ku bandi bavanga ikinyarwanda/ikirundi n’izindi ndimi, turabsaba ko mu gihe ukoresheje interuro cyangwa se ijambo ry’urundi rurimi wanarisobanura nyuma gato mu Kirundi/Ikinyarwanda.

3) Urubuga rwa ishimwe, si urw’agatsiko runaka k’abantu. Niyo mpamvu, inyandiko zose zandikwa kuri runo rubuga zisabwa gukurikiza iyi mirongo:

-Kuba zitagamije kuvuga neza agatsiko kamwe k’abantu ngo kavuge nabi abandi bishingiye ku moko, idini, igitsina, irangi ry’uruhu, akarere, imyumvire cyangwa se ugushaka k’umuntu.
- Kuba zidateza amacakubiri mu buryo bwose, ashingiye kuri ibyo bivuzwe hejuru.
- Kuba zandikanye ikinyabupfura no kubaha abandi cyane cyane abatabona ibintu kimwe na ba nyiri kuzandika.
-Kuba muri zidahabanya na Bibiliya ijambo ry’Imana kuko niyo kwizera kwacu gushingiyeho.
- Kuba zibereye abantu b’amoko yose, ibitsina byose ndetse n’imyaka yose. Ni ukuvuga ngo : inyandiko zo kuri uru rubuga zisabwa  kuba zasomwa na bose nta kibanje  guhindurwa.

4) Ku bandika kuri uru rubuga bagamije gushaka abaclients ba za services zabo cyangwa se bagerageza kwamamaza ibikorwa byabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, inyandiko zabo ZIZAJYA ZIHITA ZISIBWA TUTABANJE KUBAZA, NDETSE BAMBURWE UBURENGANZIRA BWO KUZONGERA KWIYANDIKISHA KURI RUNO RUBUGA BAKORESHEJE EMAILS BAZAJYA BABA BAKORESHEJE UBUZIRAHEZO.

5)  Ubuyobozi bwa ishimwe Online bufite uburenganzira busesuye bwo gukurikirana uwo wese ukoresha ino site mu buryo butewe cyangwa se bunyuranije n’amategeko, yaba ayo twashyizeho ku mikoresheze ya site yacu, cyangwa se amategeko mpuzamahanga  agenga imikoreshereze ya internet. Ni muri urwo rwego,

6) Ubuyobozi kandi bufite uburenganzira bwo gutanga no kwerekana inyandiko zose zanditswe, n’abazanditse  mu gihe bisabwe n’amategeko, ndetse naho zanditswe ziva (IP  address ) mu gihe bisabwe n’inzego z’ubutegetsi bwa Canada cyangwa se bwa Leta zunze ubumwe z’amarika aho SERVEURS zacu ziri, cyangwa  se izindi nzego z’ubutegetsi bireba.

7)  Mu gihe inyandiko igaragaye itera ikibazo, dufite uburenganzira busesuye bwo kuyisiba tutabanje kugira  uwo tubaza kugirango itaba yabera benshi umuzi usharira.

8) Mu gihe aya mategeko n’amahame byaba bitagushimishije, ufite uburenganzira bwo kubaza no gusobanuza ubuyobozi.Aha hakurikira

9) Dufite uburenganzira bwo gukorana n`uwe wese twumva  ahuje natwe imyumvire y`ibintu ndetse no kwirengagiza uwo twumva duhabanya.