Pasika nziza mwese
Ibyiringiro by’abasenga (Gikristu) ni uko Kristo yazutse! Byarashobokaga ko ahera mu gituro ndetse urupfu ruklamwivugana nkuko byagendekeye abandi bamubanjirije. Ariko yazutse mu bapfuye ndetse natwe aduha ibyiringiro byo kunesha urupfu na satani.
“Izuba ryo ryahise rihunga haba ubwirakabiri kuko uwari umucyo w’ubugingo yari amaze gutanga. Yagiye ikuzimu kwa satani amwambura imfunguzo, abohora abera be bose mu butware bw’urupfu”
Mwese abazirikana kuzuka k’Umwami Yesu tubifurije Pasika nziza ariko atari ibyo kuri pasika gusa ahubwo imbaraga zo kuzuka kwe zikomeze zishorere imizi muri mwe n’abanyu!
Izo mwihitiyemo
Kuri ishimwe na Praisevoice tunezezwa no kubagezaho ibyiza gusa! Uko igihe gishira niko turushaho gushakisha uburyo bwiza bwo kubagezaho indirimbo zo guhimbaza Imana cyane cyane izo mwihitiyemo. Muri urwo rwego, mushobora guhitamo indirimbo mwohereza, Nishimiye kubamenyesha inkuru nziza y`uko twashyizeho uburyo bushya bwo kumva indirimbo mwihitiyemo kuri praisevoice na hano kuri ishimwe.com .
Benshi mu bakunda sites zacu bakomeje kutubaza niba nta buryo bwo kumva indirimbo umuntu yihitiyemo buriho, ariko kubera impamvu zinyuranye byakomeje kugenda biba ikibazo. Uko iminsi ishize rero niko umuti uboneka ari nayo mpamvu tunejejwe no kubamenyesha ko noneho mushobora kumva indirimbo mwihitiyemo mu buryo bugezweho. Tangirira hano. . . .


