Ni bishya!
January 14, 2008 Byatangajwe na Janvier
mu cyiciro Amakuru, Umurimo w'Imana
Nshuti bavandimwe namwe mwese mukunda site ishimwe.com na praisevoice.com tubifurije Noheli nziza n’umwaka mushya muhire w’2008. Muzawugiremo imigisha myinshi kandi Imana izahire amaza n’amajya yanyu!
Hari byinshi twabateguriye muri 2008 birimo indirimbo nyinshi zinyuranye zitari zarumviswe na rimwe, Amalbums agera kuri 15 ateganijwe gusohoka muri studio muri uyu mwaka ugiye gutangira wa 2008. Harimo nka CD y’umusore witwa Havugimana Fernand na mukuru we Byiringiro Remy, amachorales nka Betaniya y’i Cyangugu, Hoziyana benshi cyane mwari mumaze imyaka myinshi mudusaba, Carol Owen aririmbana muri CD “Yesu Umwami w’Uburundi”, n’izindi nyinshi zishobora kuzaboneka uko iminsi ishira.
Hamwe n’ibyo kandi tunejejwe no kubamenyesha ko n’iduka ryacu riri gusubirwamo ku buryo ku itariki ya 5 mutarama rizaba rifite ishusho nshya kandi riri mu buryo kurushaho!
Tubaye rero tubashimiye ko mwahisemo kujya musura ishimwe.com na praisevoice.com
Imana ibane namwe.




July 14th, 2008 saa 3:43 am
nshaka kumenya ibyokugaruka kumwami wacu yesu
murakoze Imana ibahe umujyisha.