GUHESHA AGACIRO URUBUGA RWACU
Tumaze iminsi tubona abantu bakoresha uru rubuga nabi biyandikira ibyo bashaka ndetse rimwe na rimwe by’ibishirasoni cyane. Izo nyandiko ziba zoherejwe n’abantu batanumva ururimi rw’ikinyarwanda/Ikirundi baba bishakira kugira nabi no guta igihe. Niyo mpamvu, guhera uyu munsi tariki ya 21/01/2008 buri nyandiko mbere y’uko igaragara kuri site izajya ibanza isubirwemo n’ababishinzwe (administrator cg se abamoderateurs) kugirango izo nyandiko abagizi ba nabi bakomeje kohereza kuri site yacu batuvangira ze kuba imizi isharirira bamwe mu bakunzi ba ishimwe na praisevoice.
Niba hari ikibazo waba ufite ku bijyanye n’iyi nyandiko, twandikire aha hakurikira.
Ibibazo byari bigiye byakemuka!
Ndabasuhuje mwese mukunda site ishimwe.com namwe cyane cyane mukoresha uru rubuga rwo kuganiriraho n o kunguruana ibitekerezo. Mu myaka hafi ine site ishimwe.com igiye kumara ibagezaho umuzki wo guhimbaza Imana, ni byiza ko tugira n’igihe cyo gukemura bimwe mu bibazo twaguiye duhura nabyo cyane cyane ibyo twagiye tubazwa na bamwe mu badusura!
Muri urwo rwego rero, ni byiza kubamenyesha ko nkuko twatangiye tubikora kuri Praisevoice.com ubu noneho no kuri site ishimwe.com hariho umwanya w’ibibazo n’ibisubizo bya bimwe mu bibazo dukunze kubazwa n’abantu. Ibi byose ni ukuguirango abadusura barusheho gusobanukirwa n’imikorere yacu kandi duteze umurimo w’Imana imbere dukora mu buryo busobanutse.
Niba rero hari ikibazo wigeze ugira ku mikorere yacu, cyangwa se ukaba ushaka kukibaza, KANDA HANO maze nawe usobanukirwe imikorere ya ishimwe.com na Praisevoice.com
Uru rubuga rushya kandi rwashyiriweho abavuga ikinyarwanda/Ikirundi. Mu giha waba ushaka ibisobanuro mu cyongereza, dusura kuri FAQ’s ya PRAISEVOICE ONLINE.
Mukomeze munogerwe na gahunda zacu!
Ni bishya!
Byanditswe na Janvier Tariki January 14, 2008
mu cyiciro Amakuru, Umurimo w'Imana
Nshuti bavandimwe namwe mwese mukunda site ishimwe.com na praisevoice.com tubifurije Noheli nziza n’umwaka mushya muhire w’2008. Muzawugiremo imigisha myinshi kandi Imana izahire amaza n’amajya yanyu!
Hari byinshi twabateguriye muri 2008 birimo indirimbo nyinshi zinyuranye zitari zarumviswe na rimwe, Amalbums agera kuri 15 ateganijwe gusohoka muri studio muri uyu mwaka ugiye gutangira wa 2008. Harimo nka CD y’umusore witwa Havugimana Fernand na mukuru we Byiringiro Remy, amachorales nka Betaniya y’i Cyangugu, Hoziyana benshi cyane mwari mumaze imyaka myinshi mudusaba, Carol Owen aririmbana muri CD “Yesu Umwami w’Uburundi”, n’izindi nyinshi zishobora kuzaboneka uko iminsi ishira.
Hamwe n’ibyo kandi tunejejwe no kubamenyesha ko n’iduka ryacu riri gusubirwamo ku buryo ku itariki ya 5 mutarama rizaba rifite ishusho nshya kandi riri mu buryo kurushaho!
Tubaye rero tubashimiye ko mwahisemo kujya musura ishimwe.com na praisevoice.com
Imana ibane namwe.



