INDIRIMBO MWISABIYE
Byanditswe na Janvier Tariki December 11, 2007
mu cyiciro Amakuru, Amakuru y`abahanzi
Ku bakunda kumva radio isanzwe, mwese muzi ukuntu gahunda y`indirimbo mwisabiye iryoha! Sibyo? Ku bigeze muturwa indirimbo muzi umunezero bitera kumva ko hari uwabibutse ndetse akabatura akaririmbo.
Hano kuri ishimwe.com no kuri praisevoice.com twatangiye service y`indirimbo mwisabiye ndetse mukazitura abo mushaka! Ni uburyo bwiza bwo kwereka abavandimwe n`inshuti ko mubatekereza naho baba bari mu bihugu bya kure!
Ni service ikoze mu buryo bw`intashyo. Utangira uhitamo icyiciro noneho ugahitamo n`ifoto ijyanye n`intashyo yawe. Icyiciro uhisemo kiba gifite indirimbo twahisemo zijyanye nacyo noneho ugahitamo indirimbo. Hanyuma uhitamo amazina na email by`uwo wohereje ubwo butumwa (inyandiko n`indirimbo) noneho ibisigaye kuri ishimwe.com turabyikorera! Intashyo wohereje zibonwa n`uwo uzohereje gusa, kandi mu gihe umaze kuzohereza aba abashobora guhita azibona ako kanya.
Kohereza intashyo mu Kinyarwanda/Ikirundi SURA INTASHYO.
Kohereza intashyo mu cyongereza SURA Greetings !
NB: Intashyo ntiziraoneka mu gifaransa ariko naho bizaza.



