Dusengerane

October 29, 2007 Byatangajwe na Janvier  
mu cyiciro Amakuru, Ivugabutumwa, Umurimo w'Imana

DusengeraneGusenga ni imwe mu ntwaro abana b’Imana bahawe mu guhangana n’ibihome bikomeye bya satani. Si ku bw’ubusa Yesu yafataga umwanya wo gusenga mu butayu yiherereye kuko nibwo buryo bwonyine dushobora kwambika imbaraga zo kunesha isi umubiri na satani. Muri Matayo 26:41  haragira hati “Mube maso, musenge, kugirango mutajya mu moshya. Umutima niwo ukunze ariko umubiri ufite intege nke.”

Aka ni akanya kawe ngo utange ibyifuzo byawe abandi bagusengere. Ni byiza ko usobanuro neza ibyo ushaka ko bagusengeraho!

Comments

Ibisubizo 6 kuri “Dusengerane”

  1. 6
    NTEZIYAREMYE ATHANASE RAIMOND Yagize ati:

    Yesu ashimwe cyane nagira ngo mvuge ko mu gusenga ariho dukura kunesha kandi ariho dusubirizwa kuko ijambo ry’Imana rivuga ngo dusabe icyo dushaka cyose tuzagihabwa kandi burya mu gusaba tugomba kubigiramo ubwenge mu byo dusaba kuko burya biva mu gusenga hamwe no gusengerana dufite umutima Imana yishimira hatarimo gusaba nabi nkuko ijambo ryimana rivuga ngo impamvu musaba ntimuhabwe nuko musaba nabi bishatse kuvuga ko tugomba kugira umutima Imana yishimira kugira duhabwe kandi tunesherezwe.


  2. 5
    Nteziyaremye Athanase Raimond Yagize ati:

    Ndishimye cyane kuko mu gusenga niho hava imbaraga kandi niho umuntu anteshereza cyane kuko nanjye mu gusenga niho mbonera byose umwana w’umuntu atankorera


  3. 4
    Habonimana Cédric Yagize ati:

    Amasengesho niyo rufunguzo rwa vyose kuko ata masengesho ntaco umuntu yokora mumurimo wi mana.


  4. 3
    munyanziza Yagize ati:

    GUSENGA NIHO TUNESHEREZA AHATARI GUSENGA HABA GUPFA, MOSE UKO YATINDADA MU BANTU NIKO UBWIZA BWIMANA BW’AMUVAGA , AGAHITA AJYA KUMUSOZI AGASENGA AKAVAYO ARABAGIRANA
    UKO UMUNTU ARUSHAHOHO GUSENGA NIKO ARUSHAHO GUHISHURURWA , ARIKO UKO UMUNTU ATINDA GUSENGA NIKO AHINDUKA NKABANDI BOSE


  5. 2
    Janvier Yagize ati:

    Ni igitekerezo kiza.


  6. 1
    MIBURO Yagize ati:

    Dukwiye gusengera abasura izi forums zo kuri uru rubuga, kugira ngo bahakure imigisha.


TANGA IGISUBIZO CYAWE