Yarabyinnye ata imyambaro!
Ubwa mbere mbyumva navugije induru nti aya ni amahano noneho ubwo muri bibiliya babyina bagata imyambaro! Uwo ni Dawidi nta wundi mvuga. Wa mugabo wabyinaga agahimbaza Imana yivuye inyuma, ndetse akaba yaragize uruhare runini mu kwandika kimwe mu bitabo by`umuziki byabayeho!
Kenshi twumva indirimbo twita iz`Imana (nkizo tujya tunyuzaho hano kuri ishimwe) ariko ukibaza uti ese guhimbaza Imana ni iki? Ni iki cyaba cyaratumye Dawidi agera aho ata imyenda ye ?
 Tubiganireho!
Ibibazo mu bibazo ku bibazo
Byanditswe na Janvier Tariki June 19, 2007
mu cyiciro Amakuru, Ivugabutumwa, Ntibisanzwe
Ndabasuhuje kandi banyrubuga.
Maze iminsi ntekereza ku ijambo ibibazo. Buri munsi iyo ubyutse ukareba amakuru asigaye kuri TV cg radio na internet usanga ikivugwa ahanini ni ibibazo. Ibibazo mu miryango, ibibazo mu butunzi, ibibazo mu mashuri, ibibazo hagati y`ibihugu, . . . . Mu� buzima bwa buri munsi nabwo, ni ibibazo mu bavandimwe, umwana n`umubyeyi, ibibazo mu nshuti, . . . Noneho rero, mu matorero naho ni ibibazo. Ibi byose� bituma nibaza igitera ibi bibazo byose. Iyo witegereje usanga ibibazo byose bidaterwa n`inkoko cyangwa se inka cyangwa se indi nyamaswa runaka. Biterwa n`abantu. Nonese mvuze ko abantu aritwe bibazo, naba mbeshye? Kuko buri wese agerageje kutaba ikibazo ku bandi, m usi ibibazo byagabanuka.
Banyarubuga, ibi mubitekerezaho iki?
Wagura amafranga angahe uruhinja?
Byanditswe na Janvier Tariki June 10, 2007
mu cyiciro Ivugabutumwa, Umurimo w'Imana
Bantu mwese mukunze gusura site ya ishimwe no kwandika ku nyandiko zinyuranye, ndabasuhuje mbashima kandi mbifuriza amahoro y`Imana. Nkuko mwese mubizi ino si yacu yuzuye agahinda umubabaro n`ibindi bibaza byinshi.
Mu minsi ishize rero nagize igihe cyo kwihugiraho (kwikunda no kumva ko byose bigomba kugenda uko mbishaka) noneho, niherereye numva ijwi rimbaza ngo Umwana w`uruhinja wamugura anagahe ?? Nibajije icyo bivuga ariko mbura igisubizo hafi. Nyuma y`iminsi mike mbiganira n`inshuti yanjye noneho ntangira gushaka icyo nasubiza ku yo nakwishyura uruhinja. Ni 100$ se, ni 1000$, 1000000$ . . . . . . . .? Naho wakomeza wongeraho, ntushobora kugura umwana umwe w`uruhinja naho wateranya ubutunzi bw`ababayeho bose, n`abazabaho! Ibaze rero noneho umuntu mukuru.
Kenshi ntidusobanukirwa ko turi ab`igiciro kinshi imbere y`Imana, ariko turibo cyane ndetse! Aho ntitwaba twibagirwa ko turi ab`igiciro cyinshi noneho tukitotombera Imana mu bibazo . . . tubiganireho!



