Wakwishyura iki?
Byanditswe na Janvier Tariki May 24, 2007
mu cyiciro Ntibisanzwe
Ku banyarubuga mwese reka mbibarize ikibazo. . . Wakwishyura iki?
Wakwishyura iki bakubajije ku bijyanye n’imyizerere yawe?
Wakwishyura iki usanze igihe wataye mu rusengero cyarapfuye ubusa?
Wakwishyura iki usanze ibyaha byawe byagutanze imbere?
Wakwishyura iki usabwe gusobanura buri jambo wavuze?
. . . . . . . . Ibi bibazo ndetse n’ibindi bimeze kimwe, ni ibibazo bisanzwe, nyamara wenda bishobora kutorohera benshi gusubiza!
Gerageza utubwire ibyawe.
Ninde wavuze ko isi ishaje?
Byanditswe na Janvier Tariki May 24, 2007
mu cyiciro Amakuru, Ntibisanzwe
Uko iminsi igenda yicuma ni uko kuri bamwe ibibazo bigenda bigwira. Hirya no hino turabona intambara, inzara, imyuzure n’ibindi. Bisa n’ibyo Yesu yavuze ubwo aheruka ino. Abandi bo bati ibyo byahozeho. Nyamara iyo urebye witonze usanga amazi atari ya yandi. Ndafata urugero rworoshye. Ubwicanyi bwabaye mu kinyejana gishize bugaragaza by’indengakamere ko ikiremwamuntu kigenda kirushaho kuba kibi.
 Reka tuganire ku biriho!
Umuziki urakenewe
Uno ni umwanya wo kumenyesha abahanzi bose bifuza kwamamaza indirimbo zaho kuri ishimwe no kugurisha� mu iduka ryacu. Uyu ni umwanya w’ibibazo byanyu bahanzi ndetse n’uwo kungurana ibitekerezo binyuranye.
Ivugabutumwa kuri internet
Byanditswe na Janvier Tariki May 16, 2007
mu cyiciro Ivugabutumwa
Itumanaho rigezweho rya internet ni uburyo bwiza bwo guhererekanya amakuru no kungurana ibitekerezo. Site ya ishimwe, ni site yashyizweho mu rwego rwo guhimbaza Imana no kwamamaza ibyiza yakoze. Uyu ni umwanya wawe wo gutanga umusanzu mu ivugabutumwa dukoresheje internet.



